AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashyize mu nshingano nshya bwana Maj Gen Alex na Maj Gen Andrew

Perezida Kagame ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, naho Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame asimbuye Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage.

Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara. Asimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987.

Yayoboye diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

Yayoboye kandi Diviziyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda [Mu Burengerazuba bw’Igihugu] gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri [Mu Majyaruguru] ndetse n’iya Kane [Mu Majyepfo] mu bihe bitandukanye.

Yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo [Military Command course] ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga [International Relations].

Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo [Command Course]. Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare [Military Science].

Mej.Gen Alex Kagame

Maj.Gen Andrew

Twitter
WhatsApp
FbMessenger