AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimye ibikorwa ingabo z’igihugu zakoze muri 2019

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye ibikorwa ingabo z’igihugu zakoze muri uyu mwaka wa 2019 turi gusoza, ku ruhare rukomeye zagize mukubungabunga amahoro haba mu gihugu nderse no mu mahanga.

Umukuru w’igihugu yashimiye kandi muri rusange n’izindi nzego z’umutekano ku bw’ubwitange bukomeye bakomeje kugaragaza basigasira ibyagezweho ndetse banaharanira gukomeza gucunga umutekano w’abaturage.

Yavuze ko muri iki gihe cyo gusoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2020, ari igihe cyiza cyo gushimira ingabo z’u Rwanda n’imiryango yabo.

Yakomeje avuga ko mu izina rye bwite, mu izina ry’umuryango we ndetse no mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ashima ubwitange ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza mu kazi kabo baharanira ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.

Yagize ati “U Rwanda ruha agaciro ubwitange mugaragaza mu gucunga umutekano mu Rwanda no mu mahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kizirikana agaciro k’ubutumwa ingabo zirimo hanze y’imiryango yabo muri iki gihe abandi bari kumwe bishimira gusoza umwaka no gutangira undi.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bitero bitandukanye byagiye byibasira u Rwanda muri uyu mwaka,aboneraho umwanya wo kongera gushimira uruhare ingabo zagize mu gushaka igisubizo no gukomeza kurinda Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yashimye ubunyamwuga n’ubwitange ingabo zigaragaza mu kazi kabo, avuga ko abaturage b’u Rwanda bashima ibyo ingabo zikora, kandi ko bazizirikana mu bitekerezo no mu masengesho kugira ngo zikomeze gusigasira ibyagezweho.

Muri ubwo butumwa yageneye ingabo z’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yunamiye abatakarije ubuzima mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Rwanda no mu mahanga, yihanganisha imiryango yabo.

Ati “Abanyarwanda bazirikana abanyu mwabuze bitangiye igihugu kugira ngo gikomeze kugira umutekano no gutera imbere.”

Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no kurushaho guharanira ubusugire bw’Igihugu, abifuriza bo n’imiryango yabo umwaka mushya muhire wa 2020.

Perezida Kagame yashimiye imirimo ingabo z’igihugu zakoze uyu mwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger