Perezida Kagame yashimiye umuryango we wamushyigikiye muri gahunda ya ‘Conncect Rwanda Challenge’
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nyuma yo gufata iya mbere agashyigikira gahunda ya ‘Connect Rwanda Challenge’ yashimiye abagize umuryango we bemeye kumushyigikira nabo bakiyemeza kwiha umukoro buri umwe.
Parezida Paul Kagame yemeye gutanga telefoni zigezweho 1500 zo mubwoko bwa Maraphones zikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo gufasha iyi gahunda igamije kugirango buri rugo rutunge Smartphone.
Ibi yabitangarije mu nama nkuru y’umuryango wa RPF Inkotanyi yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 ubwo baganiraga mu kiganiro kivuga ku ntambwe uyu muryango umaze gutera nyuma y’imyaka 25 Genocide yakorewe Abatutsi ibaye, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula akabwira abari muri iyi nama ko hari gahunda yatangiye yo gufasha Abanyarwanda badafite ubushobozi gutunga telefoni zigezweho mu kiswe “Connect Rwanda Challenge.”
Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika abimburiye abandi mu gushyigikira iyi gahunda akiyemeza gutanga smartphones 1500, ibindi bigo nka RDB, Minisiteri y’ubuzima, iy’ikoranabuhanga na Inovasiyo, MTN Rwanda, Amabanki atandukanye n’ibindi nabyo byakurikiyeho maze buri kimwe kiyemeza icyo kizatanga ku bushake na n’ubu bigikomeje.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame anyuze kuri Twitter ye yatangaje ko abagize umuryango we bose harimo n’abana be nabo biyemeje kugira telefoni batanga mu gushyigikira Connect Rwanda Challenge aboneraho no kubashimira.
Yagize ati “Mwakoze muryango wanjye kwemera umukoro wanjye wo kugira uruhare muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’mugatanga impano za Maraphones: Jeannette yatanze 27 (Maraphones) n’abana banjye : Ivan atanga 23, Ange Kagame & Bertrand batanga 15, Ian 15, Brian (ku mafaranga yazigamye kuyo yakoreshaga mu imenyerezamwuga (internship) 5, n’umwisengeneza wa Jeannette, Nana (ukiri muri kaminuza), 3.”
Uruganda rwa Maraphones kugeza ubu rukora ubwoko bubiri bwa telefoni aribwo Mara Z igura amafaranga 175,750frw na Mara X igura 120,250frw, zombi zijyamo simukadi ebyiri.