Perezida Kagame yashimiye Narendra Modi watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Narendra Modi, nyuma yo kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde mu myaka itanu iri imbere.
Ni nyuma y’amatora yari amaze ibyumweru bitandatu abera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya. Ni amatora yitabiriwe n’abarenga miliyoni 600.
Ibyavuye mu matora byagaragaje ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP) rya Modi ari ryo riri bwegukane imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Minisitiri Modi ku bwo kongera kugirirwa icyizere, anamwizeza gukomeza gufatanya na we mu rwego rwo guteza imbere umubano w’u Rwanda n’Ubuhinde.
Ati” Ndagushimiye Minisitiri w’intebe Narendra Modi ku bwo kongera gutorwa ndetse n’icyizere abaturage b’Ubuhinde bakugaragarije. Ndifuriza iterambere wowe ndetse n’igihugu cy’Ubuhinde. Turacyarajwe ishinga n’umubano uzageza kuri byinshi ibihugu byacu ndetse n’abaturage bacu.”
U Rwanda n’Ubuhinde bisanzwe bifitanye ubufatanye bukomeye mu bijyanye n’ubuhahirane. Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye kandi mu bijyanye n’uburyo bwo kongerera ubushobozi inzego no guteza imbere ubucuruzi hagati y’abacuruzi b’Abanyarwanda n’ab’Abahinde.
Hano mu Rwanda, Minisitiri Narendra Modi yibukirwa ku gikorwa gikomeye muri Nyakanga 2018 ubwo yasuraga u Rwanda. Minisitiri Modi yoroje inka 200 abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru uherereye mu karere ka Bugesera.