AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Namibia uherutse gutsinda amatora

Kuri iki Cyumweru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanditse ashimira mugenzi we wa Namibia Hage G. Geignob watsinze amatora kuwa 27 Ugushyingo 2019, akaba agiye kuyobora manda ye ya kabiri.

Perezida Geignob yari asanzwe ayobora Namibia muri manda ya mbere y’imyaka itanu yarangiye mu minsi ishize akiyamamariza kwiyongeza agatsinda amatora yabaye kuwa Gatatu aho yatsindiye ku majwi 56.3% kuri 29.4% ya Panduleni Itula bari bahanganye kuri uyu mwanya w’umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twiteguye gukomeza gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi nkwifurije wowe n’abaturage ba Namibiagukomeza gutera imbere n’uburumbuke.”

Perezida Geignob asanzwe ari mu ishyaka rya SWAPO kuri ubu rimaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.

U Rwanda na Namibia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire myiza. Muri Nyakanga uyu mwaka Perezida Geignob wa Namibia n’umufasha we Monica Geignob baje kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Nyuma y’aho muri Kanama Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Namibia muri gahunda zari zigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger