AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi gakomeye zakoze mu 2021

Perezida Paul yageneye ubutumwa busoza umwaka ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego zishinzwe umutekano abereye Umugaba w’Ikirenga, abifuza umwaka mushya muhire wa 2022 n’imiryango yabo.

Perezida Kagame mu butumwa bwe bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, iry’Abanyarwanda bose n’irye bwite yifuriza ba Ofisiye muri RDF, abandi basirikare ndetse n’abakozi b’izindi nzego zishinzwe umutekano n’imiryango yabo iminsi mikuru myiza isoza umwaka ndetse n’umwaka mushya wa 2022 w’uburumbuke.

Yakomeje agira ati: “Ndashaka kubashimira ku muhate wanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu zitandukanye zo kurinda abaturarwanda mu mwaka wa 2021, umwaka waranzwe n’ibibazo bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo habayeho izo ngorane zose harimo n’icyorezo cya Covid-19, ingabo zakomeje kwitanga zirangajwe imbere n’ubunyamwuga.

Ati: “Igihugu cyacu gitewe ishema namwe.”

Ku bari mu butumwa hanze y’igihugu, Perezida Kagame yabashimiye by’umwihariko.

Yababwiye ko kuba bari kure y’imiryango yabo by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka ari uburyo bwiza bwo kugaragaza umuhate wabo mu kwitangira amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika n’ahandi, ababwira ko “igihugu cyose gishima byimazeyo akazi kanyu.”

Perezida Kagame yabwiye ingabo ko mu gihe hatangirwa umwaka mushya, zikwiye gusigasira indangagaciro zisanzwe ziziranga no “gukomeza umuhate uturanga nk’Abanyarwanda.”

Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha “kugira ngo muhorane icyizere cy’abaturage bacu n’inshuti zacu.”

Yasoje agira ati: “Nanone nongeye kubifuriza umwaka mushya wa 2022 mwe n’imiryango yanyu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger