Perezida Kagame yashimiye Buhari na Macky Sall batorewe kuyobora ibihugu byabo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ba Perezida Muhammadu Buhari na Macky Sall bongeye kugirirwa n’abaturage bakabatora nk’abakuru b’ibihugu byabo.
Perezida Muhammadu Buhari yatorewe kongera kuyobora igihugu cya Nigeria, mu gihe mugenzi we Macky Sall yatorewe kongera kuyobora igihugu cya Senegal.
Muhammadu Buhari w’imyaka 76 y’amavuko yatorewe kuyobora Nigeria ahigitse Vice-President Atiku Abubakar. Aba bagabo bombi bari bahanganye cyane ku bijyanye n’amajwi, gusa Buhari aza gutorwa cyane muri za leta ziherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria.
Ku rundi ruhande, Macky Sall we yatowe n’Abanya-Senegal kugira ngo yongere abayobore muri manda ye ya kabiri ahigitse Idrissa Seck na Ousmane Sonko bari bahanganye. Imibare igaragazwa na Komisiyo y’amatora muri Senegal igaragaza ko Sall yatowe ku bwiganze bw’amajwi 58%.
Perezida Kagame abicishije kuri Twitter ye yashimiye Sall wongeye kugirirwa ikizere n’abaturage ba Senegal, anamwizeza ubufatanye.
Ati”Ndashimira Nyakubahwa Macky Sall ku bwo kongera gutorwa n’ikizere abaturage ba Senegal bakugaragarije. Ndakwizeza ubufatanye hamwe n’Abanya-Senegal mu gihe ukomeje guteza imbere ikerekezo cyo kuzana impinduka”.
I congratulate H.E. President @Macky_Sall on your re-election and the trust the people of Senegal have placed in you. We are committed to working with you and the people of Senegal as you carry forward your vision of national transformation.
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 1, 2019
Perezida Kagame kandi yashimiye Buhari anamwizeza kuzubaka umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Nigeria.
Ati” Wakoze cyane Nyakubahwa Muhammadu Buhari ku bwo kongera gutorwa. Turizera ko tuzarushaho kubaka umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Nigeria, ndetse no gukorana mu gihe ukomeje kuyobora igihugu cyawe ucyerekeza ku bukungu n’iterambere.”
Congratulations H.E. President @MBuhari on your re-election. We look forward to building even stronger ties between Rwanda and Nigeria, and to working together as you continue to lead your country towards prosperity and success.
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 1, 2019