Perezida Kagame yashimiye bimwe mu bihugu byabaye hafi y’Abanyarwanda mu bihe bigoye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zabanye narwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside no kwiyubaka.
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje kubitabiriye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 30 ,Jenoside yakorewe Abatutsi yagize Ati “ Urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”
Yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.
Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo. Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”