AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashimangiye Ko umutekano w’u Rwanda ariwo mbere Kurusha amabuye y’agaciro ya RDC

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwitaye ku mutekano warwo, aho kuba ku mutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko bimwe mu bihugu cyangwa abantu babivuga.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, umaze kubaka izina mu mbuga nkoranyambaga nka YouTube na X, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudashishikazwa n’amabuye y’agaciro ya RDC. Yavuze ko icyo gihugu cyitaye cyane ku kurinda umutekano warwo, atari ku nyungu ziva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri RDC.

Yagize ati: “Niba urebye ku bigo byose byo ku isi, birimo ibituruka mu Bushinwa, Burayi, Amerika, Canada n’ahandi, usanga ibyo bigo biza imbere mu kungukira mu mabuye y’agaciro ya Congo, ariko u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, ruba ku mpera.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abantu bafite ububasha mu itangazamakuru n’ubundi buzima bwa politiki muri Congo ari bo bafite inyungu muri iyi politiki mbi, kandi ko bashobora kuba bafite imigabane mu bigo by’abacukuzi b’amabuye.

Yongeye kwibutsa ko ikibazo cy’u Rwanda kiri mu mutekano, kandi ko bitashoboka ko igihugu cyatekereza ku bibazo bijyanye n’amabuye y’agaciro mu gihe umutekano warwo utizewe. “Ni ikintu cya nyuma twatekerezaho,” nk’uko yabivuze.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bukunze kugaragaza ko u Rwanda rugurisha amabuye y’agaciro ya RDC, ariko ikibazo gikomeje kuba ukwihutira gusobanura ko amabuye agera mu bihugu byombi adahindurwa n’imipaka.

Ubushakashatsi bwerekanye ko u Rwanda ruri mu gace kazwi nka ‘kibara belt’, ahahurira amabuye y’agaciro atandukanye. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bicukura amabuye y’agaciro menshi, harimo gasegereti, coltan, na wolfram, aho buri mwaka rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger