Perezida Kagame yasesekaye muri Uganda aho agiye muri gahunda zitandukanye (Amafoto)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Uganda, aho biteganyijwe ko yitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaa ari umwana wa perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Perezida Kagame yageze Entebbe aharabera ibi birori mu masaha ya nyuma ya saa Sita kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022.
Mu banyacyubahiri bakiriye Kagame harimo Gen Muhoozi ubwe na Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen Jim K Muhwezi.
Uretse kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bunagirane ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.
Mu ntangiriro za Mata 2022 nibwo Muhoozi yatangaje ko Perezida Kagame ari ku rutonde rw’abanyacyubahiro yifuza kuzatumira mu birori by’isabukuru ye.
Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Muhoozi nyuma y’iminsi mike uyu mugabo avuye mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gushakira umuti ikibazo cy’umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe. Icyo gihe Perezida Kagame yagabiye Gen Muhoozi inka 10.
Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Uganda mu gihe hari icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kugenda usubira mu buryo, ahanini biturutse mu biganiro yagiye agirana na Gen Muhoozi mu bihe bitandukanye. Yaherukaga muri iki gihugu mu myaka ine ishize.
Gen Muhoozi ubwe yatangaje ko yahisemo gutegura ibirori rusange mu kwizihiza isabukuru ye, mu rwego rwo kwishimira aho umubano wa Uganda n’u Rwanda ugeze uzahuka.
Ati “Nk’igihugu nanone twagize igihe cy’umubano mubi n’umwe mu baturanyi bacu ba hafi, n’igihugu cy’abavandimwe cy’u Rwanda. Muribuka ko umupaka wamaze imyaka igera kuri itatu ufunze ndetse abaturiye umupaka bahuye n’ibibazo, nta bucuruzi, nta mafaranga ariko ikiri hejuru y’ibyo abantu bari bafite ibibazo kuko batabashaka kugenda ngo basure imiryango yabo n’inshuti zabo ziri hakurya y’umupaka. Ku bw’ibyo icyo cyari ikibazo gikomeye ariko turashima Imana kuko yakemuye icyo kibazo. Umubano wacu ni mwiza ndetse mu gihe kiri imbere uzaba mwiza kurushaho, mfite icyizere.”
Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.
Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.
Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.
Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.
Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.
Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.
Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’, Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.
Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.
Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.
Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuyeyo muri Nyakanga 2008 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Ayo masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.
Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.
Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.
Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.
Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.