Perezida Kagame yasangiye ku meza na Samia Suluhu
Ku wa mbere perezida w’igihugu cya Tanzaniya Madame Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda uruzinduko rwitezweho kuzamura umubano w’ibihugu byombi binyuze mu masezerano azasinyirwa muri uru ruzinduko.
Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo ndetse no kuganira n’itangazamakuru, aba bakuru b’ibihugu byombi ku mugoroba wo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’itsinda ry’intumwa ayoboye.
Ni mu muhango wabereye muri Kigali Conversation Center ku Kimihurura, Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia nyuma yo gusoza umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri asoza mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Umunsi wa mbere wasize ba Perezida Kagame na Samia bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.
Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikijeho umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.
Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Perezida Kagame nyuma y’isinya ry’aya masezerano, yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.
Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.
Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.
Ati: “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”
Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli muri Werurwe uyu mwaka.
Perezida Suluhu yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.
Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa Kabiri asura icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro mu karere ka Gasabo, mbere y’uko asoza uruzinduko rwe.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour