Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubucamanza kunoza serivisi zarwo
None taliki ya 05 Ugushyingo 2019 president wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu muhango wo gutangiza umwaka wahariye w’ ubucamanza mu Rwanda 2019/2020, yasabye abayobozi b’inzego bireba zirimo n’urw’ ubucamanza kurebera hamwe impamvu hari bimwe mu byemezo byafashwe n’inkiko ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Uyu muhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ab’inzego z’ubutabera, abamnisitiri n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucamanza bayobowe na perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege yaboneyeho no gushimira ku myaka 10 yose amaze asohoza izi nshingano.
Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yagaragaje ko nubwo Abanyarwanda bafitiye icyizere urwego rw’ubucamanza hari byinshi uru rwego rugikeneye kunoza bijyanye n’uburyo abaturage basigaye bakunda kuregera inkiko ku bibazo by’amategeko abangamiye inyungu rusange aba yashyizweho bavuga ko atandukanye n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Perezida Kagame kandi yakomoje ku mpamvu buri hantu ageze mu turere no hanze y’igihugu hatajya habura abantu bahaguruka bamubwira ibibazo bijyanye n’imanza zabo zitarangijwe, cyangwa izarangijwe imyanzuro yafashwemo ntishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati” Ugasanga imanza zavutse bundi bushya, cyangwa n’izitwa ngo zararangiye mu nkiko bakarega bavuga ko ukozarangiye bitubahirijwe kandi bimaze imyaka. Naho izaciwe neza mu buryo bugaragara wumva ko nta nenge wabishyiraho, ariko ibyavuyemo ntibishyirwe mu bikorwa. Ibyo bihora biza buri munsi, buri gihe uko mpuye n’abanyarwanda.
Yongeyeho ati” Ibi byerekana ko atari integer nke gusa mu butabera cyangwa mu bucamanza, ariko ni nk’indorerwamo inzego zose z’igihugu zikwiye kwireberamo. Kuba bituzuzwa wahera ku bucamanza cyangwa ku butabera gusa wakurura uganisha no ku zindi nzego, uburyo ibintu biba byavuye mu manza bikwiye kubahirizwa haracyarimo ikibazo, nasabaga ko tucyiga neza tugashaka uko byanozwa neza kurushaho.”
Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi umunyamategeko Mugisha Richard areze Leta mu rukiko rw’ikirenga ubwo yasabaga ko zimwe mu ngingo zo mu mategeko ahana zakurwaho bikarangira atsinze, ubu hakaba hari n’ikindi kirego kijyanye n’itegeko rigena umusoro ku mitungo itimukanwa kiri mu rukiko rw’ikirenga.
Yagarutse kandi kuri raporo y’umuryango Transaparency International aherutse gusoma ivuga kuri ruswa aho mu zindi nzego ruswa yagabanutse ariko mu nzego z’ubucamanza ikaba yariyongereye.
Mu gusoza ijambo, Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego zose zikwiye kujya zireba aho zifite integer nkeya kugirango zongere kandi zikosore ibiba bitaragenze neza mu gihe gishize.
Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko urwego rw’ubushinjacyaha ayoboye rukomeje gutera intambwe mu kwihutisha amadosiye kandi igipimo ruyatsindiraho kiri hejuru, avuga ko muri Nyakanga 2018 kugeza Kamena 2019 ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 45444 akaba yariyongereye cyane ugereranyije na 2015/2016 kuko yiyongereyeho 78%.
Mutangana yavuze ko ubu hafashwe ingamba zo kwihitisha akazi zirimo kwifashisha ikoranabuhanga no gukomeza ubushakashatsi bugamije gusobanukirwa impamvu y’ubwiyongere bwayo.
Amafoto agaragaza uko umuhango wagenze