AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Perezida Kagame yasabye Rubavu na Rutsiro kubyaza umusaruro DRC

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abatuye uturere twa Rutsiro na Rubavu, aho bakoraniye mu Murenge wa Nyundo ho mu karere ka Rubavu.

Perezida Paul Kagame yasabye abatuye utu turere ko bakwiye gufata Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nk’isoko bashobora kubyaza umusaruro binyuze mu ishoramari.

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu gihe hari imibanire myiza na Congo Kishasa, ibihugu byombi byafatanya mu kubyaza umusaruro amahirwe bifite bigatera imbere.

“Mpereye no kuri ayo mahirwe yuko mufite abaturanyi, hari umujyi wa Goma, hari n’ibindi bice by’icyo gihugu, hari abantu benshi. Iyo hari abantu benshi, ni isoko, namwe ubwanyu muri isoko.”

“Habayeho uburyo rero bwo gukorana, ikibuze hamwe kikaboneka ahandi, abantu bakagenderana bikaba urujya n’uruza, abantu barunguka kurusha. Ariko nta we ugana mu baturanyi atabanje gutunganya ibye. Ubwo ni ukuvuga ngo ni isoko ryacu muri Rubavu cyangwa n’ahandi mufitanye imbibi, tubanje tukibonamo isoko ubwacu, tugakora, icyo gihe tubona aho duhera noneho dukorana n’abandi.”

Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Rubavu na Rutsiro by’umwihariko uburyo bamuhundagajeho amajwi mu matora ya Perezida aheruka, abizeza ko ibyo bamusaba na we azabibakorera.

“Twaje aha mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, icyo twashakaga kandi mwarakiduhaye. Ubu rero natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha. Icyo mwashakaga ni umutekano, ni amajyambere. Ibyo tugomba kubibaha byanze bikunze.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi ko bagomba gukemura ibindi bibazo bafite, agaruka ku bibazo by’imihanda ikeneye kubakwa, amavuriro n’ikibazo cy’itumanaho rya telefoni ritaboneka hose muri Rubavu. Avuga ko nk’ikibazo cy’itumanaho agikurikirana ku buryo ababishinzwe baza kubitunganya.

“Nk’ibyo by’itumanaho ababishinzwe ndaza kubonana na bo, turaza kubitunganya mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turaza kubitunganya cyangwa ababishinzwe ndaza kubatunganya!”

Mu ijambo ryanyuraga kuri Radio na Televiziyo by’igihugu  yavuze ko abacuruzi ba hano (Rubavu na Rustiro) bakwiye kwagura isoko ryabo bakanagura iryo hakurya (muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko aheruka mu Karere ka Rubavu mu kwiyamamaza mu 2017 kandi icyo yifuzaga abaturage bagitanze, bityo nabo ibyo bifuza bagomba kubihabwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger