AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza kwishakamo ubushobozi no kwigira

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu Iserukiramuco ryiswe ‘Global Citizen Festival’, ryabereye  muri Afurika y’Epfo,  yatangaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye gukomeza kubaka ubushobozi bwabyo hagamijwe kwimakaza intego z’Iterambere rirambye (SDGs).

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro ku ngamba zashyizweho mu kugera kuri SGDs cyiswe “Global Citizen SDG Reception” kuri FNB Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aha yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza kwishamamo ubushobozi no kwigira.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yasobanuye ko uko ibihugu birushaho kwishakamo ubushobozi ubwabyo, bituma birushaho kwigira kuko biba batakishingikirije ku bibitera inkunga, bityo n’intego z’iterambere rirambye zikagerwaho mu buryo bwiza kandi buboneye.

Ati: “Ndashaka gushimira abavugizi b’intego z’iterambere rirambye (SDGs), bayobowe na minisitiri Solbert na perezida Nana Akufo – Addo, kubera imbaraga zabo n’ubwitange ngo intego z’iterambere rirambye zigezweho”.

yakomeje avuga ko “Ibihugu byacu bikeneye kubaka ubushobozi bubyinjiriza ngo dukomeze gushimangira ukwigira muri SDGs, kugabanya inkunga no guharanira ko umusaruro uramba.”

“Mureke twiyemeze gukorana mu buryo butanga umusaruro n’abafatanyabikorwa bacu bo hirya no hino ku isi, maze twihute tuzagere ku ntego z’iterambere rirambye bitarenze 2030”.

Perezida Kagame yavuze kandi ku mavugurura y’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, agamije gutuma uyu muryango urushaho kwigira, ukagira imikorere irushaho kunoga kdi inyuze mu mucyo.

Ibi biganiro biri mu mujyo w’ibikorwa by’iserukiramuco rya Global Citizen Festival, ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela no guha icyubahiro umurage we.

Riragaruka ku bikorwa bihamagarira abantu kurwanya ubukene bukabije, inzara, guharanira ubuzima n’uburezi bwiza, uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

Perezida Kagame mu biganiro biri by’iserukiramuco rya Global Citizen Festival, byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela

Twitter
WhatsApp
FbMessenger