AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF ikintu gikomeye ku mupira wo muri Afurika ( Amafoto)

Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF ikintu gikomeye ku mupira wo muri Afurika ( Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwabda Paul Kagame kuwa 15 Gicurasi 2021, yitabiriye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), agaragaza ko umupira wo muri Afurika ukwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo utere imbere.

Iy’inama yabere i Kigali, aho yitabiriwe kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, hari kandi Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Arsène Wenger ndetse n’abandi banyacyubahiro bafite inshingano zitandukanye mu mupira w’amaguru.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyo nama, ko bafite inshingano ku mupira w’amaguru kugira ngo utere imbere, kuri Afurika no ku Banyafurika by’umwihariko.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki nubwo ntabivugaho none, ariko hari n’ibibazo dufite mu miterere y’urwego rw’umupira w’amaguru rwacu”.

Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z’abo bakorera.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Imyanzuro yafatiwe muri iy’inama(…..)

Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi, yafashe imyanzuro itandukanye ku mishinga irimo uwo gushyiraho irushanwa rihuza amashuri yo muri Afurika, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere imisifurire.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Gianni Infantino uyobora FIFA, Arsène Wenger ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Abagize Komite Nyobozi ya CAF bongeye kurebera hamwe uruhare rwabo mu miyoborere myiza y’umupira w’amaguru, guteza imbere ibikorwaremezo byawo n’imisifurire ya kinyamwuga muri Afurika.

Bashimye ibimaze gukorwa mu gushyiraho irushanwa rya CAF-FIFA Pan-African Schools Football Championship rizajya rihuza amakipe y’amashuri yo kuri uyu mugabane.

Kuri iyi ngingo, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko “Buri gihugu kizajya gihagararirwa n’amakipe abiri (abahungu n’abakobwa), ajye guhatana ku rwego rw’akarere (Zone), abiri y’abahungu n’ay’abakobwa yakomeje akine irushanwa ku rwego rwa Afurika.”

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yamenyesheje Komite Nyobozi ko ikigo cye cya ‘Motsepe Foundation’ kizatanga miliyoni 10$ mu gutera inkunga iri rushanwa ry’amashuri.

Iyi Komite yemeje ko CAF-FIFA Pan-African Schools Football Championship iba rimwe mu marushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ku bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo, Komite Nyobozi ya CAF yeretswe uko ibijyanye n’ibikorwaremezo bihagaze, hemezwa ko gutera inkunga ivugururwa ry’ibihari no kubaka ibishya mu mushinga uzatwara miliyari 1$, byakwigwana ubwitonzi.

Komite yamenyeshejwe ko mu rwego rwo guteza imbere imisifurire muri Afurika no kugira abasifuzi b’abanyamwuga, FIFA yateye CAF inkunga ya miliyoni 1$ mu masezerano y’umwaka umwe, hashyirwaho abasifuzi 20 bazajya bahembwa kandi bakanagenerwa amahugurwa n’inzobere za CAF na FIFA.

Mu bindi byemezo byafashwe harimo kuba Komite Nyobozi ya CAF yemeje icyemezo cyo gusubika imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 yari gutangira muri Kamena, ariko ikaba yarimuriwe muri Nzeri, Ukwakira, Ukuboza (2021) na Werurwe 2022.

Ku bijyanye n’amarushanwa, Komite Nyobozi ya CAF yafashe icyemezo ku hazakinirwa amarushanwa mu buryo bukurikira:

TOTAL CAF Champions League 2020/2021: Maroc
TOTAL CAF Confederation Cup 2020/2021: Bénin
TOTAL CAF Women Champions League 2021: Misiri
TOTAL CAF U20 Africa Cup of Nations 2023: Misiri
TOTAL CAF U17 Africa Cup of Nations 2023: Algeria
Beach Soccer Africa Cup of Nations 2022: Mozambique

Twitter
WhatsApp
FbMessenger