AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari witabiriye umuhango wo Kwita Izina wabaga ku nshuro ya 15  yasabye abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga kurushaho gufatanya no gufata neza iyi Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kuzana abakerarugendo benshi n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri bo ubwabo.

Perezida Kagame yashimiye abaturage bitabiriye uyu muhango, ndetse n’abandi batumiwe muri uwo muhango, yagize ati “Nagira ngo mbashimire kandi mumfashe mwese tubashimire”.

Perezida Kagame yavuze ko Leta yifuza ko ibyo abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bakora bibazanira inyungu, ari yo mpamvu hashyizweho umugabane wa 10% y’ibiboneka muri iyo pariki, kugira ngo bigaruke mu baturage bibateze imbere.

 “Ndagira ngo rero dukomereze aho, dufatanye. Ndashimira n’abashyitsi bifatanyije natwe bavuye kure, n’abandi bazakomeza kuza, kubera ko bamenya ko abaturage b’u Rwanda, abaturiye ibirunga bifata neza, bafata neza ingagi, baturanye nazo, kubera ko tuzivanamo ibiduteza imbere”.

“Abaturage ndabashimira ko mwifata neza, ko mufata neza n’ibidukikije nubwo byavuzwe ko twese tubifitemo inyungu, rimwe na rimwe hari ubwo abantu batabimenya bityo bikabapfana ubusa.”

Perezida Kagame yavuze ku bana b’ingagi z’impanga yise amazina none bakaba baravuyemo umuryango mugari

“Icyiyongeye kuri ibyo, nk’uko uyu munsi wagenewe Kwita Izina abana b’ingagi, nanjye mu myaka 15 ishize nagize amahirwe yo kwita ingagi z’impanga amazina.

Nkuko mwabyumvise, ntabwo nabaye umubyeyi mubi, nazitayeho, nishyuye amafaranga y’ishuri kandi nakoze ibishoboka byose ku buryo mvugana nazo, tufite internet muri ibi bice, turavugana.

Umwe muri abo bana, yabaye umuntu ukomeye mu muryango, ubu ni umutware w’umuryango [Silverback], yitwa Byishimo. Ni umutware wishimye.

Ariko intambwe nziza twabwiwe n’Umuyobozi wa RDB [Clare Akamanzi] ntiyashoboraga kubaho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage no gukurikirana neza ko bungukirwa n’ubwo bufatanye bumaze imyaka bwagiriye akamaro igihugu, ingagi na ba mukerarugendo banyuzwe no kuba hano, banyuzwe n’umutekano kubera ubwo bufatanye.”

Perezida Kagame kandi yanashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abakozi ba Parikiy’Ibirunga bose , by’umwihariko abarinda Pariki, anashimira uburyo RDB ibikurikirana umunsi ku munsi.

 

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro akigera mu Kinigi habereye uyu muhango wo Kwita Izina

Twitter
WhatsApp
FbMessenger