AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Perezida Kagame yasabye abarimu muri Zimbabwe

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ihuza abashoramari ku ruhande rw’u Rwanda na Zimbabwe, izwi nka Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference, yavuze ko Nta gihugu na kimwe ku mugabane a Afurika cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi

Ni inama iri kubera I Kigali  igamije gusangizanya ubunararibonye n’amahirwe ari mu bihugu byombi, kugira ngo abacuruzi n’abashoramari bayahereho bafatanya mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere riharanirwa ariyo mpamvu ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda na Zimbabwe, bigomba gukorera hamwe kandi cyane.

Muri iyi nama Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko hasi sosiyete yo muri Zimbabwe yifuza kujyana mu Rwanda ibijyanye n’ibikorwaremezo by’amashuri nka za laboratwari n’ibindi.

Aha Perezida Kagame yahise avuga ko mbere y’ibikorwa remezo mu mashuri hanakenewe abarimu beza.

Ati “Mbere y’ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza, rero mubikoreho mu buryo bwihutirwa, dushobora kubona, umubare wose w’abarimu mwabona bashoboye, twabifashisha kubera ko turabakeneye byihutirwa.”

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze iminsi mu rugendo rwo kubaka umubano, iyi ikaba ari indi ntambwe ifatika itewe.

“Iterambere ntabwo riza mu buryo bworoshye hatabayeho kuryitangira. Risaba gukora cyane, ubwitange no kwishakamo ubushobozi. Ariko kwishakamo ubushobozi ntabwo bivuze kuba nyamwigendaho.”

“Nta gihugu na kimwe ku mugabane wacu cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere. Tugomba gushyira hamwe ubushobozi bwacu, ubumenyi, tukunganirana.”

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko isoko rusange rya Afurika ritanga umurongo uhamye kuri iyo ngingo, kandi bigaragara ko buri gihugu gifite ibyo cyaha ikindi.

Ibihugu byombi ni byemeranyije gutegura ibikorwa byo kwimenyekanisha nk’ahantu habereye ubukerarugendo no gutegura ingendo ku bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ngo barebe amahirwe ahari.

Hari bimwe mu bigo byo muri Zimbabwe byamaze kugaragaza ko bishaka kugeza ibyo bikora mu Rwanda, nka Tijaz Company Zimbabwe yiyemeje gufungura ishami mu Rwanda rizajya rikora ibikoresho bivuye mu mbaho,

Iyitwa Zimaka nayo iri gushaka uburyo yajya yohereza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka, ZimNyama irashaka kujya igemura mu Rwanda ibikomoka ku matungo.

Sosiyete zo mu Rwanda na zo zamaze gushaka amasoko muri Zimbabwe. Hari nk’iyabonye isoko ryo kugemura toni eshanu z’ikawa ikaranze izajya igemurwa muri Zimbabwe. Iya mbere ikazoherezwa mu cyumweru gitaha.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

Zimbabwe yifuza ko u Rwanda ruza mu bihugu icumi bya mbere ikorana nabyo ubucuruzi, bikanayifasha kwagura ikagirana ubucuruzi n’ishoramari n’ibihugu byo mu karere.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze kuri Kigali Convention Centre ahabereye inama yiga ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger