Perezida Kagame yasabye abacamanza bo mu Rwanda ikintu gikomeye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, yavuze ko ubutabera ari imwe mu nkingi u Rwanda rushingiraho ndetse ko ari umusingi w’iterambere ryacyo.
Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahiro ya Mukamurenzi Béatrice, wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021.
Nyuma yo kwakira indahiro ye,Perezida Kagame yavuze ko inshingano ze nubwo azimenyereye ariko zitoroshye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z’ingenzi amajyambere y’u Rwanda yubakiyeho.
Yakomeje avuga ko amateka y’igihugu cy’u Rwanda yigisha byinshi birimo kutihanganira akarengane.Ati “Amateka y’Igihugu cyacu atwigisha byinshi. Kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko tugomba ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose, uwo kaba gakorerwa uwo ari we wese.
Abantu bose turi hano ni cyo twaharaniye, iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga, abantu bibohora akarengane, ntabwo twatezuka guhora turwanya iby’akarengane.’’
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo byose bijyana n’indagagaciro z’Abanyarwanda zo kudaceceka cyangwa ngo uterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi.Ati “Tugomba kugira icyo dukora, nicyo ubutabera muri rusange buvuze.”
Yavuze ko uru rukiko rw’ubujurire rwashyizweho kugira ngo imanza zihute kandi Abanyarwanda babone ubutabera bukwiriye.Ati “Turabizi ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiriye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga….Ndasaba ko ubutabera abantu bakwiriye kubuzirikana muri uyu mwaka dutangiye ndetse n’igihe cyose.”
Perezida Kagame yijeje Mukamurenzi kuzamuba hafi ndetse n’abandi bayobozi ko bazamufasha kuzuza neza inshingano ze.
Mbere yo kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Mukamurenzi yari mu Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi. Ari mu baburanishije urubanza rw’iterabwoba ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi babo 19 bahamijwe uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, bigahitana abantu icyenda.