AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame Yanenze Inzego z’ Iperereza Zidatanga Amakuru ku Bibazo Bibangamiye Abaturge

Perezida w’ Urwanda Paul Kagame yanenze inzego z’ iperereza, yibaza icyo ziperereza mu gihe zidatanga amakuru ku baturage bafite ibibazo bibabangamiye birimo inzara indwara zibyorezo ndetse n’ ibindi bishobora kubangamira umutekano w’ abaturage mu butyo bunyuranye.

Umukuru w’ igihugu Paul Kagame ibi yabigarutsehpo ku munsi w’ ejo kuwa gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’ intebe n’izabadepite batowe mu nteko ishinga amategeko.

Intandaro y’ aya magambo ni amakuru aguga ko yaje kureba kuri murandasi agasangaho inkuru y’ abaturage bo mu karere ka Rusizi batabaza ko bahinze umuceri mwinshi nkuko leta ibashishikariza kwihaza mubiribwa bityo bagahinga bagasagurira n’ amasoko ariko biza kurangira babuze aho bagurishiriza umusaruro wabo wangirikira kumbuga.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko yabajije bamwe mubayobozi bafatanyije kuyobora igihugu, aho yasanze bamwe ntacyo babiziho, abandi babizi igice barimo na Minisitiri w’ intebe wongeye kurahirira kuyobora guverinoma muri iyi mandat y’ imyaka 5 iri imbere.

Kagame yavuze ko uretse n’ aba bayobozi ndetse n’ inzego z’ iperereza zitari zizi iki kibazo akibaza ibyo baperereza niba baperereza umwanzi gusa witwaje intwaro ushobora kurasa abaturage bakibagirwa ko hari n’ umwanzi w’ inzara, indwara ibyorezo n’ ibindi kandi nabyo bihungabanya umudendezo w’ umuturage

Kagame Yagize ati:”Hari ziriya nzego mujya mwumva ngo ziperereza, ibyo baperereza sinzi ibyo aribyo, ni ugushakisha, ntabwo ari umwanzi ufite imbunda uri burase abantu gusa, ugomba kumenya n’ indwara yateye ahantu igiye kwica abaturage, inzara aho iri igiye gusonjesha abantu, ndetse ukamenya  n’ icyo byaba biturukaho, ukabishyira mu nzego z’ ubuyobozi zindi hamwe mugashakira icyo kibazo igisubizo.”

Perezida kagame yasabye abadepite barahiye nabo kutaba baterera iyo ahubwo bakagerageza kujya mubaturage bahagarariye bakumva ibibazo byabo ntibiyumvemo ngo ni ba VIP ahubwo bagashyira umuturage ku isonga, akaba ari we batekereza mbere y’ uko bitekerezaho ngo kuko ariwe bakorera.

Mu Rwanda tumenyereye ko harimo inzego eshatu z’ ishinzwe iperereza zirimo urwedo rwagisirikari CID, urwa gisivili RIB rukorana bya hafi na Polisi y’ igihugu, ndetse n’ urw’ abinjira n’abasohoka NICS,  izi nzego zose zikaba zigirana imikoranire ya hafi mu rwego rwo guhanahana amakuru no kumenya uko umutekano w’ abanyarwanda wifashe ngo hatagira ikiwuhungabanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger