AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yanenze ibihugu duturanye bihungabanya umutekano w’akarere

Ubwo yagezaga ijambo riha Abanyarwanda ikaze muri 2019 , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bagifite ibibazo baterwa na bimwe mu bihugu by’ibituranyi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse kuko umwaka wa 2018 usize u Rwanda ruhagaze mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu, asaba Abanyarwanda gukomeza gukora cyane ndetse anizeza ko abakeneye ubufasha bwa leta barimo abatishoboye bazakomeza kubuhabwa.

Ageze ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, Perezida Kagame usanzwe ari umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yagaragaje ko u Rwanda rubanye neza n’ibindi bihugu bya Afurika, gusa agaragaza impungenge ya bimwe mu bihugu duturanye bikomeza gutera u Rwanda n’akarere ibibazo.

Ati”Umubano wacu n’ibihugu bya Afurika umeze neza, ariko hari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye. Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

Ku bwa Perezida Kagame, ngo ntibatangazwa n’imyifatire y’igihugu kimwe muri ibi atashatse kuvuga izina, ko ahubwo batangazwa n’ikindi gihugu gifatanya ku mugaragaro n’abarwanya u Rwanda n’ubwo cyo kibihakana.

Ati”Imyitwarire ya kimwe mu bihugu ntidutangaza, ahubwo dutangazwa n’igihugu kindi dufitiye ibimenyetso na bo bagomba kuba bafite byerekana ko bafatanya ku mugaragaro n’ubwo babihakana.”

Perezida Kagame yavuze ko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bya Afurika ugomba gushakirwa umuti binyuze mu biganiro n’abaturanyi mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ibi mu gihe umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi utameze neza kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byagiye bivugwa cyane ku ruhande rw’u Burundi.

Umubano w’u Rwanda na Uganda na wo wajemo agatotsi nyuma yo gusanga iki gihugu gikoranira hafi n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba hanze yarwo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger