Perezida Kagame yamaze gusesekara muri Samoa (Amafoto)
Perezida Paul Kagame yageze muri Samoa, aho yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 56 byo ku migabane yose ku Isi. Nibura 33 muri byo ni ibihugu bito birimo ibirwa 25. Abaturage b’uwo muryango mu 2023 babarirwaga muri miliyari 2,5.
Ubwo Perezida Kagame yageraga mu murwa mukuru wa Samoa, Apia, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe serivisi za gasutamo n’amahoro, Tuala Tevaga losefo Ponifasio.
Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth kuva muri Kamena 2022, ubwo u Rwanda rwakiraga CHOGM. Icyo gihe yasimbuye Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, yatangaje ko muri iyi CHOGM, u Rwanda ruzashyikiriza Samoa ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango.
Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ashyikiriza Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiame Naomi Mata’afa, ubuyobozi bukuru bwa Commonwealth, akazabumaraho imyaka ibiri.
Biteganyijwe kandi ko hatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa Commonwealth ukomoka usimbura Patricia Scotland wari usanzwe muri iyi nshingano kuva muri Mata 2016.
CHOGM nyirizina iteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2024. Yabanjirijwe n’izindi nama ziyishamikiyeho zirimo ihuza urubyiruko n’ihuza abagore. Kuri uyu wa 24 Ukwakira haraba iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.