AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka nyinshi muri Guverinoma y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024,Perezida Kagame yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma maze Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, asimbura Dr Vincent Biruta wari umaze igihe muri uyu mwanya.

Nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe,Madamu Consolee Uwimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu zindi mpinduka zakozwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Yussuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.

Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Mutesi Linda wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger