AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego za Leta zitandukanye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze impinduka mu nzego za Leta zasize uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa agizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.

Izi mponduka Kandi zasize umunyamakuru Cleophas Barore agizwe umuyobozi Mukuru wa RBA, asimbuye Arthur Asiimwe woherejwe gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, DC.

Izindi mpinduka zakozwe zikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente n’izi zikurikira:

Mu Biro by Umukuru w’Igihugu:

Bwana Valens Uwineza: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika
Madamu Juliana Kangeli Muganza: Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga:

Col. (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique

Madamu Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan

Bwana Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil

Bwana Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambassade y’u Rwanda i Washington, DC

Muri MINALOC n’Inzego z’Ibanze:

Bwana Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba

Bwana Samuel Dusengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Madamu Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Abandi Bayobozi:

Bwana Cléophas Barore: Umuyobozi Mukuru wlkigo cy’lgihugu cy’ltangazamakuru (RBA)

Dr. Félicien Usengumukiza: Umuyobozi Wungirije wikigo cy’lgihugu cy’Imiyoborere (RGB)

Dr. Willy Mugenzi: Chief Operations Officer (COO)mu kigo cya Rwanda Cooperation Initiative (RCI)

Madamu Stella Nteziryayo: Chief Economist muri Minisiteri y’lmari n’lgenamigambi (MINECOFIN)

Madamu Anita Kayirangwa: Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’lkirenga

Bwana Eric Uwitonze Amahoro: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger