AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare

Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Perezida Kagame Paul yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho yohereje Brig Gen Francis Mutiganda, gukorera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’Igihugu.

Brig. Gen Mutiganda yari akuriye Ishami rishinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Izi mpinduka zatangajwe ku wa 3 Ukwakira 2018.

Brig. Gen Mutiganda yazamuwe mu ntera muri Mutarama uyu mwaka avuye ku ipeti rya Colonel.

Mu zindi mpinduka, Colonel Gerard Butera, wari Umuyobozi ushinzwe Protocole mu Biro by’Umukuru w’Igihugu na we yasubijwe ku Cyicaro cy’Ingabo aho yahawe izindi nshingano.

Col. Joseph Karegire yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Military Police (Military Police Regiment).

Perezida Kagame yanazamuye mu ntera Lt. Col Ruki Karusisi wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Ngabo zicunga Umutekano w’Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), amuha ipeti rya Colonel.

Yanamuhaye inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije mu Ishami ry’Umutwe w’Ingabo udasanzwe (Special Operations Force- SOF)

Lt Col Emmanuel Rukundo wakoraga muri NISS na we yasubijwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo.

Major Callixte Migabo wari ushinzwe Iperereza mu Ngabo zishinzwe Umutekano w’Umukuru w’Igihugu, yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel anagirwa Umuyobozi w’Ibikorwa mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger