AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa IAFS

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga rya IAFS (International Association of Forensic Sciences) riyobowe na Prof. Yankov Kolev.

Iri tsinda riri mu Rwanda, aho ryitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AFSA, ihuriza hamwe abahanga mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Mu bari bagize iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr. Antonel Olckers n’abandi.

Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera [IAFS], ibaye ku nshuro yayo ya mbere kuko Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] cyayiteguye cyahawe icyicaro mu Rwanda mu 2023.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI.

RFI itanga serivisi zishingiye ku buhanga aho kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37,363.

RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n’ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n’inyandiko, gufata ibipimo by’ibiyobyabwenge n’iby’ababikoresheje n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger