Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Zambia
Ku wa 10 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Intumwa Yihariye ya Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, Ambasaderi Lazarous Kapambwe, muri Village Urugwiro. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kapambwe yari atwaye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Hichilema.
Umubano w’ibihugu byombi ufite imizi ikomeye, ugaragarira mu masezerano y’ubufatanye yasinywe mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburobyi, ubuzima, n’ibijyanye n’imisoro. Ayo masezerano yibukirwaho cyane nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia muri Mata 2022, aho Zambia yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari ibihumbi 10 bwo guteza imbere ubuhinzi.
Mu biganiro byakurikiyeho, muri Kamena 2023, Perezida Hichilema yasuye u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, baganira ku ngingo zirimo ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe muri Zambia.
Perezida bombi bakomeje kugirana ibiganiro kenshi, birimo n’ibyabereye muri Gashyantare 2024 i Addis Abeba muri Ethiopia, ubwo bitabiraga inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).