AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa DR Congo basura abasenyewe n’umutingito i Rubavu (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwabda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, yakiriye Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu.

Ahagana saa Sita na 54 ni bwo Perezida Tshisekedi yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye mu Mujyi wa Goma.

Perezida Tshisekedi yahise atwarwa mu modoka na Perezida Kagame,bazenguruka uyu mujyi aho basuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

Perezida Kagame ni we watwaye Tshisekedi mu modoka yashyizweho amabendera abiri y’ibihugu byombi. Basuye imihanda itandukanye irimo n’uri mu marembo y’Ikigo cya TTC Gacuba, wafunzwe ndetse ukaba udakoreshwa n’imodoka kuko wangiritse.

Aba bombi bakihagera bavuye mu modoka, bahamara nk’iminota itanu mbere yo gukomereza kuri Serena Hotel mu Karere ka Rubavu aho biteganyijwe ko bagirira ibiganiro byihariye byibanda ku kurushaho kunoza umubano uhuriweho.

Muri ibi biganiro byitezwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi baganira ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.

RDC iri mu bihugu bibarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibihugu byombi kandi bikorana ubuhahirane aho nibura Umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC mbere y’umwaduko wa Coronavirus, wanyuragaho urujya n’uruza n’abambukiranya umupaka bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 55.

Kuri ubu uyu mupaka nibura buri munsi unyuraho, abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani bahahirana na RDC.

Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryakangaranyije ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma ndetse benshi bahungira mu Rwanda aho bakiriwe neza ndetse mu buhamya bwabo bagaragaje ko banyuzwe n’urugwiro beretswe n’abaturanyi.

Usibye abaturage bavuye mu byabo kubera iruka rya Nyiragongo, imitingito yakurikiyeho yangije ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibitaro, ndetse inasenya inzu z’abaturage.

Kugeza ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abafatanyabikorwa bako, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo hari gukusanywa ubushobozi bwo kuvugurura iyo mihanda yacitse ndetse hari ahatangiye gusanwa.

Iyi mitingito kandi yatanze umukoro ku Karere ka Rubavu ahanini bigendanye n’igishushanyo mbonera cyako nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, aho kigiye kuvugururwa kugira ngo hubakwe inzu zishobora guhangana n’ibyo biza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger