AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye “umuhungu wa Perezida Museveni” (+Amafato)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, taliki 22 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umuhungu wa Perezida Museveni akaba Umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi.

Ibinyamakuru byo muri Uganda, nka Chimp Report biremeza ko Perezida Museveni yagennye intumwa ziza i Kigali ziyobowe n’Umusirikare Mukuru, uyu nta wundi ni umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umujyanama we mu by’umutekano.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje aya makuru yo kuba Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bivuga ko “Bari kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi; u Rwanda na Uganda.”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari watangaje iby’uru ruzinduko rwe rw’umunsi umwe, mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter, yari yagize ati “Ejo nzaba ndi kumwe na Data wacu’Marume Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.”

Igitangazamakuru cyo muri Uganda , Pulse.news .ug kivuga ko Gen Muhoozi azana n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ndetse n’abadipolimate bayobowe na Amb. Adonia Ayebare uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye akaba ari Intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni mu Rwanda.

Amb. Adonia Ayebare yaherukaga i Kigali ku wa Mbere w’iki Cyumweru aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa yahawe na Perezida Yoweri Museveni.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda mu gihe imyaka igiye kuba itatu abatuye ibi bihugu batagenderana kuko imipaka yafunzwe muri Werurwe 2019 nyuma y’uko hari Abanyarwanda benshi bari bamaze guhohoterwa muri Uganda.

Mu minsi yashize, Perezida Kagame yatangaje ko we na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni badaheruka kuvugana.

Abasesengura ibya Politiki n’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, bavuga ko nubwo uruzinduko rw’umuhungu wa Museveni mu Rwanda rutafatwa nk’urugiye gutuma haboneka umuti ariko ko rufite igisobanuro gikomeye cyo kubura ubushake bwo gukemura ibibazo.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, mu biganiro bagirana baza no gushyiraho irindi tsinda ryo kwiga ku muti w’ibi bibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger