AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ellen DeGeneres na Portia De Rossi

Kuri uyu wa kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ellen DeGeneres ukora ikiganiro gisetsa kuri Televiziyo ya NBC muri Amerika, ndetse n’umukunzi we Portia De Rossi bari kumwe mu kiruhuko hano mu Rwanda.

Aba bombi bageze i Kigali ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, akubutse i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo.

DeGeners n’umukunzi we bahuje igitsina, bagiranye ibigairo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, byanitabiriwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Madame Clare Akamanzi.

Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, Ellen DeGeners na madamu we basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane zihashyinguwe bakanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bombi banashyize indabo kumva rusange ishyinguwemo abasaga ibihumbi 250, banasiga ubutumwa mu gitabo kigenewe abasura uru rwibutso.

DeGeners ari mu Rwanda mu rwego rwo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kwita ku ngagi zo mu birunga, ibikorwa byatangijwe na nyakwigendera Dian Fossey(Nyiramacibiri.)

Uyu mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Magingo aya harimo gukorwa igishushanyo mbonera cy’iki kigo cya Ellen DeGeners, ibuye ry’ifatizo rikazashyirwaho mu mwaka utaha wa 2019 ari na ho imirimo yo kubaka izatangirira.

Byitezwe y’uko iki kigo kizuzura mu 2020 gitwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika.

Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bwa Dr Dian Fossey witaga ku ngagi zo mu birunga, anazikoraho ubushakashatsi.

Ellen DeGeneres na na De Rossi  bafashe ifoto y’urwibutso na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame.
DeGeners n’umukunzi we bari kumwe n’umuyobozi wa RDB Mme Clare Akamanzi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger