AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda ucyuye igihe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan, uri gusoza inshingano ze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Chalyan wari Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva muri Kamena 2018 akaba yari aje kumusezeraho nyuma yo kugana ku musozo w’inshingano yarafite mu Rwanda.

Ambasaderi Chalyan yaherekejwe n’itsinda ririmo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe n’abandi.

Ambasaderi Chalyan ni umudipolomate umenyereye Afurika kuko uretse kuba yari ahagarariye u Burusiya mu Rwanda, yabaye Ambasaderi muri Nigeria, Botswana, ndetse yabaye mu bayobozi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani na Liberia.

U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifatanye umubano mu guteza imbere uburezi no gutunganya ingufu za nikeleyeri.

Muri 2023, U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano agamije imikoranire mu bijyanye n’amashuri makuru na za Kaminuza.

Kuva aya masezerano yasinwa kugeza 2023, muri kaminuza z’i Moscow hoherejwe abanyeshuri 40 b’Abanyarwanda.

Mu isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, byagizwemo uruhare n’Ambasaderi Chalyan.

Chalyan yaherekejwe n’itsinda ririmo n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger