Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania,
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Makamba, uri kugirira uruzinduko mu Rwanda rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe mu 2024, nk’uko tubikesha Village Urugwiro.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri January Makamba byitabiriwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi arimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe nibwo Minisitiri January Makamba yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda rugamije gushimangira umubano n’ubutwererane biri hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro uyu mugabo aheruka kugirana n’itangazamakuru yashimangiye ko igihugu cye n’u Rwanda ari inshuti z’akadasohoka, ndetse babakaba abafatanyabikorwa mu byiciro binyuranye, birimo ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.
Ati “Mu biganiro twagiranye twahamije ko turi abavandimwe, inshuti ndetse n’abafatanyabikorwa. Twiyemeje nka Tanzania gukomeza korohereza u Rwanda mu gukoresha icyambu cya Dar es Salam mu bucuruzi nyambukiranyamipaka. Dufite inshingano zo gutuma ubucuruzi u Rwanda rukora binyuze kuri iki cyambu bugenda neza.”
Uru ruzinduko rwa January Makamba ruje rukurikira izo Abakuru b’Ibihugu byombi bakoze mu bihe bitandukanye.
Ku wa 2 Ugushyingo mu 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC).
Uru ruzinduko rwaje rukurikira urwo Perezida Kagame yagirite muri Tanzania muri Mata uwo mwaka, nyuma y’uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu nawe yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.