AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Ugushyingo 2019, yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya n’ abayobozi bakuru baherutse guhindurirwa imirimo. Nk’ ibisanzwe uyu muhango urabera mu Nteko ishinga amategeko.

Ni nyuma y’ amavugurura aherutse gukorwa mu buyobozi bukuru bw’ igihugu no mu buyobozi bw’ ingabo. Aya mavugurura yakozwe tariki 4 Ugushyingo 2019.

Muri ayo mavugurura Jeanne d’Arc Mujawamariya wari ambasaderi w’ u Rwanda mu Burusiya yagizwe Minisitiri w’ Ibidukikije asimbuye Dr. Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga.

Biruta yasimbuye Sezibera Richard wari umaze igihe atagaragara ku mpamvu zitavuzweho rumwe.

Undi warahiye ni General Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’ Umutekano mu gihugu. Iyi Minisiteri wagaruwe muri guverinoma nyuma y’ imyaka 3 iseshwe.

Gen. Nyamvumba yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ Ingabo z’ u Rwanda , umwanya yasimbuweho na Gen. Jean Bosco Kazura wari umuyobozi w’ ishuri rya Gisirikare rya Musanze.

Aurore Mimosa Munyangaju yarahiriye kuba Minisitiri wa Siporo, umwanya yasimbuyeho Esperence Nyirasafari wagizwe umusenateri.

Munyangaju yari asanzwe ari umuyobozi wa Sonarwa Life Assurance Company Ltd.

Minisitiri mushya w’ Urubyiruko n’ Umuco, Rosemary Mbabazi, yari asanzwe ari Minisitiri w’ urubyiruko iyi Minisiteri yahinduriwe izina.

Edouard Bamporiki wagizwe Umunyambanga wa Leta muri iyi Minisiteri y’ Urubyiruko n’ Umuco nawe yarahiriye imbere ya Perezida Kagame. Bamporiki yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’ Itorero ry’ Igihugu.

Ignatienne Nyirarukundo wahoze ari umudepite yarahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu , ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage. Umwanya yasimbuyeho Mukabaramba Alvera wagize umusenateri.

Depite Karemera Emmanuel wasimbuye nyakwigendera Depite Ndahiro Logan nawe yarahiye none.

Jean Bosco Kazura wari General Majoro yazamuriwe ipeti agirwa General anagirwa Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ u Rwanda. Kazura yasimbuye Nyamvumba wari umaze imyaka 6 kuri uyu mwanya.

General Fred Ibingira yasubijwe ku mwanya w’ Umuyobozi Mukuru w’ Inkeragutabara yari yasimbuweho Lt. Gen. Jacques Musemakweli. Musemakweli yagizwe umugenzuzi mukuru rmuri RDF, asimbuye Maj Gen Jack Nziza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger