Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barahiriye inshingano nshya
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Mata 2018 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Uwera Claudine uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ndetse n’abayobozi babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha.
Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika ku wa 6 Mata 2017, Dr Uwera Claudine wari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi uyu mwanya yawusimbuyeho Dr Uzziel Ndagijimana.
Mu bandi barahiye harimo Col Ruhunga Kibezi Jeannot wari usanzwe ari Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yagizwe Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB).
Kalihangabo Isabelle wari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo nawe yarahiye nyuma yo kugirwa umunyamabanga mukuru wungirije wa w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB). Col Ruhunga Kibezi Jeannot na Kalihangabo Isabelle bombi bahawe izi nshingano ku wa 9 Mata 2018.
Muri uyu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko Perezida Kagame yavuze ko gusimburana ku buyobozi ari umuco wo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.Perezida Paul Kagame yemeza ko amateka y’u Rwanda atemerera abayobozi gukora batarasa ku ntego, kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi bashya n’abandi basanzwe yababwiye ko bafite urugamba rukomeye bagomba kurwana, urugamba bamazemo imyaka 24, yagize ati ” Ntabwo tuvuga kubaka igihugu cyacu no kwiyubaka kuko ari byiza gusa. Ahubwo tugomba no kubikora kandi bikaranga imikorere yacu ya buri munsi. Uru rugamba tumazemo imyaka 24, twifuzako abarurwana batageraho ngo baruhe. Twaruha se tukarusigira nde wundi?”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bashya ko indahiro yabo ari amateka agaragarira mu gihe bibereyemo cyo kwibuka birushaho kubibutsa inshingano ikomeye bafite yo gukomeza kubaka igihugu. Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimira abayobozi basanzwe n’abashya biyongereye mu buyobozi bw’igihugu abasaba gukomeza gukora ibiri mubushobozi bwabo muguteza imbere igihugu.