Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we w’u Bufaransa Macron wari wagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, uruzinduko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yari yagiriye mu Rwanda rwashyizweho akadomo, aho rusize umwuka mwiza hagati y’ibi bihugu byombi byari bimaze imyaka 27 bidasenyera umugozi umwe.
Ejo kuwa kane tariki ya 27 Gicyrasi 2021, nibwo perezida Emmanuel Macron yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwarangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021.
Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali yaherekejwe na Perezida Kagame, akaba akomereje uruzinduko muri Afurika y’Epfo nk’iko ingengabihe y’uruzinduko rwe yabigaragazaga.
Perezida Macron yasize avuguruye mu buryo bwiza umubano n’u Rwanda wari umaze imyaka 27 utameze neza.
Perezida Macron kimara kugera mu Rwanda, yahise yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi,atangaza ko abarokotse iyi Jenoside ari bo bonyine batanga imbabazi, ku wo ari we wese wagize uruhare urwo ari rwo rwose mu mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’abayikoze.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yafashe umwanya uhagije wo kumva no gusobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, kuko yamaze isaha irenga mu nzu ndangamateka y’uru rwibutso.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange ndetse no kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250 baruhukiye muri uru rwibutso, mu marangamutima yagaragaraga ku maso ye, Perezida Macron yavuze ko nta wundi wasobanura uko bikwiye inzira y’umwijima n’umubabaro utagira uko ungana abazize jenoside yakorewe abatutsi n’abayirokotse banyuzemo batari bo ubwabo, ati ’ijoro ribara uwariraye’.
Yashimangiye ko nubwo bisabye hafi myaka 27, ntagushidikanya ko u Bufaransa bwagize uruhare muri ayo mateka mabi kandi ko uko ari ukuri kw’ amateka.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka 27 y’intera ndende, imyaka 27 y’ubwumvikane buke, imyaka 27 yo kugerageza kwiyunga ariko bikanga, imyaka 27 y’agahinda ku barokotse baterwa n’abakomeje gutesha agaciro amateka, uyu munsi mpagaze iruhande rwanyu nciye bugufi kugirango nemere uburemere bw’uruhare twagize. Ni nako kandi tugomba gukomeza ubucukumbuzi no kugaragaza ukuri binyuze mu murimo unoze w’ abashakashatsi n’abanyamateka.”
Perezida Macron yavuze ko abarokotse ari bo bonyine bashobora kubabarira ababahemukiye, ariko nanone ashimangira umuhate we wo kugeza imbere y’ubutabera abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Kwemera ayo mateka ni ugukomeza gutanga ubutabera dukora ku buryo nta muntu ukekwaho jenoside n’umwe wacika ubutabera. kwemera aya mateka n’uruhare rwacu ni ikimenyetso kidasaba inyiturano kuko ni inshingano kuri twe kandi nitwe bifitiye akamaro.”
“Ni umwenda dufitiye abishwe nyuma yo guceceka igihe kirekire, ni impano tugomba abakiriho dushobora korohereza akababaro babitwemereye. Abanyuze muri iri curaburindi ni bo bonyine wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano y’imbabazi. Ndibuka, Ndibuka.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame nawe yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa ukomeje guharanira ko ukuri nyako kuri jenoside yakorewe abatutsi kurushaho kumenyekana ku Isi yose.
Ati “Perezida yavugiye ikintu cy’ingirakamaro ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali. Yari imbwirwaruhame ikomeye cyane, ifite ubutumwa budasanzwe ku biba muri iki gihe birimo n’ibirenze u Rwanda.
Amagambo ye ni ingirakamaro kurusha gusaba imbabazi, kuko yari ay’ukuri. Kuvuga ukuri ni ukwigerezaho, ni ukwirengera ingaruka ariko ubikora kuko bikwiye kabone nubwo byagusaba ikiguzi runaka cyangwa ukaba utabyumva kimwe na benshi.”
Perezida Macron yamaganye ibinyoma bya Jenoside 2 anemeza ko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.
Mu myaka 27 ishize jenoside yakorewe abatutsi ibaye, Perezida Emmanuel Macron niwe mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa wa mbere wemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi ndetse akunamira abo yavukije ubuzima.
Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi,Perezida Macron yakoze ibindi bikorwa birimo gusura Ishuli Rikuru ryigisha ubumenyingiro rya IPRC Tumba riherereye mu Karere ka Rulindo, asaba abahiga gukoresha amahirwe bafite bakagena ejo heza hazaza.
Perezida Macron yemeje ko inkunga y’Ubufaransa ku Rwanda izagera kuri miliyoni 500 z’ama-Euro kugeza mu 2023.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi akubiyemo ibikorwa by’ingenzi bizakorwa mu byiciro harimo guhugura abarimu mu ruurimi rw’Igifaransa, kwigisha siyansi n’ikoranabuhanga mu Gifaransa, no kwifashisha ikoranabuhanga mu isakazabumenyi rikoresha urwo rurimi, gukwiza iryo koranabuhanga mu nzego rikenewemo, no gushyiramo porogaramu zigezweho kandi zishoboye.
Mu yandi masezerano yasinywe ku munsi w’ejo, harimo ayo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yasinyanye na Rémy Rioux wa AFD, afite agciro ka miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 60 z’amayero) azafasha mu guteza imbere ibikorwa byo mu nzego z’ubuzima no gufasha abatishoboye.
Umushinga ufite agaciro ka miliyoni 7 n’igice z’Amayero (amfaranga y’u Rwanda saga miliyari 9) watewe inkunga na AFD uzafasha IPRC Tumba, ndetse n’ibigo byigisha imyuga biherereye mu Karere ka Rulindo kunoza ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Perezida Macron kandi yafunguye ikigo Centre Culturel Francophone, kizajya cyigishirizwamo Igifaransa ndetse kinakire n’ibindi bikorwa ndangamuco.
Umunsi we wa mbere Macron yawusoje areba umukino wa Basketball wahuje Patriots BC na Ferroviàrio de Maputo.