AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yahaye ishimwe rikomeye abamwifurije isabukuru nziza

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashimiye abamwifurije kugira isabukuru nziza barimo abantu bingeri zitandukanye, abanyapolitiki, abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri, n’abandi babinyujije kumbuga zitandukanye nkoranyambaga zitanduka bakamwifuriza  ibyiza kuri iyi sabukuru ye y’ imyaka 61 y’ amavuko.

Mu magambo y’icyongereza yanditse kurubuga rwa Twitter yanditse agira ati “I wish to thank all those who sent good wishes for my Birth Day you added a lot of value to my life!! The best to you all as well!”

 Tugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ngo “Ndifuza gushimira abantu bose banyoherereje ubutumwa bwo kunyifuriza Isabukuru Nziza. Mwongereye agaciro kenshi ku buzima bwanjye!! Namwe ibyiza bibabeho!”

Ku itariki ya 23 Ukwakira nibwo Perezida Kagame yizihije imyaka imyaka 61 ishize abonye izuba. Yavutse mu 1957 i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo

Perezida Kagame ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Mubifurije isabukuru nziza Perezida Kagame harimo n’ umukobwa we Ange Kagame wabishyizemo urwenya ati “Isabukuru nziza ku musaza wanjye. Ndagukunda data, ashyiraho utumenyetso tubiri tw’ umutima”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger