Perezida kagame yagize icyo avuga ku mishinga itoroshye u Rwanda ruhuriyeho na Uganda na Kenya
Perezida Paul Kagame uri Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 yiga ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru yavuze ko Imishinga u Rwanda ruhuriyeho na Uganda na Kenya itoroshye igikenewe ari uko impande zirebwa n’iyi mishinga zahura zikaganira aho imishinga igeze.
Mu ijambo rye yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama y’Umuhora wa Ruguru yabaye ku nshuro ya 14, i Nairobi muri Kenya, Perezida Kagame yavuze ko iby’ingenzi byamaze gushyirwa mu bikorwa ubu hasigaye kubikurikirana hakarebwa aho bigeze binozwa.
Perezida Kagame yagize ati “Twafashe iya mbere mu guhuriza hamwe za guverinoma, ubucuruzi, n’abashoramari baba ab’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga, kugira ngo iyi mishinga igerweho. Akazi ko ntigateze kurangira ariko umwanya nk’uyu udufasha kongera kurebera hamwe ibyagezweho n’ibigikeneye gukorwa.”
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’abandi bahagarariye Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Ethiopia bahagarariwe.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, Minisitiri ’Ibikorwa remezo Amb. Gatete Claver na Minisitiri Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent.
U Rwanda , Uganda na Kenya bihuriye ku mishinga myinshi igamije kubiteza imbere, irimo uw’umuhanda wa gari ya moshi n’uwo kubaka icyambu cya Mombasa n’icya Mombasa-Naivasha.iyo ikaba ariyo mishinga yihutirwa igomba gukorwa.
Umuhora wa Ruguru ni umuyoboro uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bidakora ku nyanja ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo n’icyambu cya Mombasa muri Kenya. Uhuza kandi Akarere k’Amajyaruguru ya Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na
Ethiopia.