AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere i Dakar Kuva Bassirou Diomaye Faye yatorerwa kukiyobora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Dakar muri Sénégal aho yakiriwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye, uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu, ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma y’icyo gihugu.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, rukaba urwa mbere Perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva Bassirou Diomaye Faye yatorerwa kukiyobora kuva muri Werurwe 2024.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida azagirana ibiganiro na Bassirou Diomaye Faye, hanyuma yitabire umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Basketball Africa League [BAL], Sahara Conference, riri gukinirwa muri icyo gihugu mu Murwa Mukuru, Dakar.

Ku munsi wa nyuma w’iryo rushanwa ry’amajonjora y’amakipe azitabira imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali guhera mu mpera za Gicurasi 2024, ikipe ihagarariye u Rwanda ya APR BBC irakina umukino wa nyuma na AS Douanes yo muri Senegal kuri iki Cyumweru ku wa 12 Gicurasi 2024.

Ubwo byatangazwaga ko Faye yatsinze amatora ku majwi 54% nyuma yo guhigika umukandida wo mu ishyaka ryari ku butegetsi Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wagize amajwi 35%, Perezida Kagame yamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza imirimo myiza.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije binyuze kuri Twitter, ku wa 27 Werurwe mu 2024.

Ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”

Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Faye yarahiriraga kuyobora Senegal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger