AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein

Perezida Kagame witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ihanganishije Israel na Hamas muri Gaza n’uburyo bwo kuyishakira ibisubizo, yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, ari na we wayitumije.

Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, nibwo yitabiraga iyi nama Mpuzamahanga yatumijwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II Bin Al-Hussein, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, baganiriye ku musaruro w’iyi nama ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko Umwami Abdallah aheruka kugirira mu Rwanda muri Mutarama 2024.

Ku wa 07 Mutarama nibwo Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, nibwo yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi. Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu kandi yahuye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, uri mu bayoboye iyo nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza.

Perezida Kagame mu bandi yagiranye nabo ibiganiro, barimo Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.

Muri iyi nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cyo muri Gaza gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice bityo hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda n’ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wafasha mu gukemura ikibazo cyo muri Gaza binyuze muri dipolomasi n’ubundi buryo bw’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye mu kugera ku ishyirwa hasi ry’intwaro muri Gaza.

Ni mugihe Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, yatangaje ko hakenewe kugira igikorwa muri Gaza kandi ku buryo bwihuse mu rwego rwo gatabara abaturage baho. Umwami yashimangiye kandi ko umutimanama w’abatuye isi urimo ugeragezwa n’ibibazo birimo kubera muri Gaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger