AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa UAE (Amafoto)

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yahuriye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, mu mujyi wa Abu Dhabi.

Perezida Kagame ari muri UAE guhera kuri uyu wa 13 Mutarama, aho yitabiriye inama ya ADSW (Abu Dhabi Sustainability Week) igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Ibiro by’Umukuru bw’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ubwo Perezida Kagame yahuraga na Zayed, baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na UAE bugamije inyungu z’impande zombi.

Byagize biti “Muri iki gitondo kuri ADNEC Centre, Perezida Kagame yahuye n’uwateguye ADSW2025 Nyakubahwa Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, Perezida wa UAE. Abakuru b’Igihugu baganiriye ku bufatanye bufitiye akamaro impande zombi hagati y’u Rwanda na UAE, no kongerera umuvuduko iterambere rirambye.”

Iyi nama yatangiye nyuma yo guhura kwa Perezida Kagame na Sheikh Zayed. Bahahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse ku migabane itandukanye, abo mu nzego zifata ibyemezo ndetse n’abanyenganda.

Ubwo iyi nama yatangiraga, hatanzwe igihembo cya ‘Zayed Sustainability Prize’ gitangwa na Perezida Zayed. Gihabwa abantu bafite imishinga irimo udushya tuzana ibisubizo birambye by’ibibazo byugarije Isi.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza, washimangiwe n’ubufatanye bumaze igihe mu guteza imbere inzego zirimo urw’ubukungu, umutekano n’ibikorwaremezo.

UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024 (Nyakanga-Nzeri), ibucuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejweyo byari bifite agaciro ka miliyoni 446,51 z’Amadolari ya Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger