Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abasirikare b’Ubufaransa bahoze mu Rwanda hagati ya 1990-1994
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 yagiranye ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru bari mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994.
Muri ibi biganiro, bari kumwe kandi n’abakoze raporo yitiriwe Duclert yagaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibyo biganiro byabereye i Paris mu Bufaransa ni imwe mu ngamba zigamije gukemura ibibazo byakunze kurangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, kuri ubu ibihugu byombi bikaba bikomeje gushaka uko binoza umubano.
Iyi nama benshi bayifashe nk’iy’amateka, dore ko abo basirikare bakoreraga Guverinoma y’u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand wari ushyigikiye ubutegetsi bwariho mu Rwanda muri icyo gihe.
U Rwanda rushinja abo basirikare b’u Bufaransa ndetse n’ubutegetsi bw’u Bufaransa gushyigikira no gufasha Guverinoma y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko mu bitabiriye ibyo biganiro byabahuje na Perezida Kagame harimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Ambasaderi Yannick Gérard.
Ibyo biganiro byari bigamije kwibukiranya no kubwizanya ukuri ku byabaye muri iyo myaka ya 1990-1994.
Ikibazo cy’aba basirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda bakivanga mu byahaberaga batanga ubufasha mu bya gisirikare ndetse bagaha n’imyitozo Interahamwe, ni kimwe mu byakunze kugarukwaho byabangamiye umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu myaka 27 ishize.
Raporo zigaragaza ko abo basirikare bafashaga Guverinoma ya Habyarimana yari ihanganye n’ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame, abo basirikare bakaba ngo barafashaga ubutegetsi bwa Habyarimana ku bw’inyungu z’u Bufaransa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba France 24 na RFI ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugenda urushaho kuba mwiza, ashimira Perezida Macron ubigiramo uruhare.