Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wahoze ayobora Amerika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho ari muri Amerika yitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 73, , yabonye n’umwanya wo kuganira na Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba banyacyubahiro bombi bahuriye mu mujyi wa New York ahari kubera Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyavuye muri ibi biganiro, gusa twakwibutsa ko Bill Clinton ku nshuro ya mbere yasuye u Rwanda hari mu 1998 icyo gihe yari akiri Perezida.
Bill Clinton biciye mu muryango ‘Clinton Foundation’ yateye inkunga mu iyubakwa by’ibitaro bivura kanseri i Butaro mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mbere y’uko ahura na Bill Clinton , Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bakiriwe na Donald Trump na Melania Trump. Gusa si ubwa mbere bari bahuye dore ko baherukaga guhura muri Mutarama 2018 i Davos mu Busuwisi, aho bari bitabiriye Inama y’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF).
Nyuma y’uyu muhuro na Donald Trump , Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko we na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire hagati y’impande zombi. Yavuze ko u Rwanda rwungukiye bikomeye mu bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka myinshi ishize.