Perezida Kagame yageze muri Djibouti aho afungura igice cyahariwe ubucuruzi mpuzamahanga
Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yatumiye Perezida w’u Rwanda Paul Kageme aho afungura igice cyahariwe gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga (International Free Trade Zone) muri iki gihugu.
Mugitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Perezida Kagame yageze muri Djibouti , iki gice cyahariwe gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga kizajya gitangirwamo serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’ibikorerwa mu nganda, kiba cyubatse ku buso burenga hegitari 48 cyashyiriweho gukurura abashoramari baba abaturutse muri Afurika no ku isi, nk’abakora imodoka kimwe n’abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.
Biteganijwe kandi ko Perezida Kagame yitabira ihuriro ry’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Bushinwa na Afurika ndetse akazitabira n’imurikabikorwa mpuzamahanga.
Ibi bihugu byombi Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga. Djibouti ikaba ina herutse guha u Rwanda hegitali 60 ku cyambu cya Djibouti Port mu rwego rwo gufasha u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja kubasha kubona uko gishyikirana n’ibindi bihugu byo muri Asia mu bucuruzi n’ibindi.