AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yageze i Erevan muri Armenia yitabiriye inama ya OIF

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Erevan mu gihugu cya Armenie  aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa(OIF), inama izatorerwamo Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango wa OIF.

Abakandida babiri Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean wo muri Canada nibo bahataniye uyu mwanya w’Ubunyamabanga mukuru w’uyu muryango (OIF).

Muri iyi nama Louise Mushikiwabo ashobora gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w’uyu muryango uhuje ibihugu 84.  Dore ko Mushikiwabo ashyigikiwe n’ibihugu byinshi ndetse niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya nyuma yaho Canada na Quebec biteye umugongo umukandida Michaëlle Jean.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84, u Rwanda  ni umunyamuryango wa OIF kuva mu mwaka 1970, Kuri ubu hari ubusabe bw’ibihugu bine nabyo bishaka kwinjira muri uyu muryango bikaba 88, ubusabe bw’ibi bihugu bine buzemezwa muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Erevan, yakiriwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo  we umaze yo iminsi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger