Perezida Kagame yageze i Cabo Delgado muri Mozambique
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Pemba mu Murwa Mukuru w’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu mu majyepfo y’Afurika.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’amezi arenga abiri u Rwanda rwohereje abapolisi n’abasirikare bo kurwanya ibyihebe muri iyo Ntara ya Cabo Delgado, ndetse kuri ubu ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique iyo Ntara yamaze gukurwa mu maboko y’abakora iterabwoba bari bari bamaze imyaka igera kuri ine bayigaruriye.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2, biteganyijwe ko Perezida Kagame azaganiriza abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurandura umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu wari warayogoje iyo ntara.
Byitezwe kandi ko Perezida Kagame na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi bazagirana ibiganiro mu muhezo.
Ibi biganiro bizakurikirwa n’inama ihuza amatsinda y’abahagarariye ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko aba bakuru b’ibihugu bakurikirana igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Naho ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azifatanya na mugenzi we Philip Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo bizabera kuri Stade iherereye ahitwa Pemba.
Perezida Kagame asuye iyi Ntara mu gihe abaturage basaga 25,000 bamaze gusubizwa mu byabo bari barakuwemo n’intambara n’ubwicanyi bwakorwaga n’ibyihebe.
Abaturage ba Cabo Delgado ndetse n’aba Mozambique muri rusange, barashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu gihugu cyabo.
Kuva taliki 9 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo ingabo na Polisi by’u Rwanda byatangiye ibikorwa byo kugarura umutekano mu nNara ya Cabo Delgado, ndetse mu gihe kitageze ku byumweru 2 zari zamaze kwirukana ibyihebe mu Mujyi wa Palma ku buryo kugeza magingo aya abasaga 25,000 ku 38,000 bari barakuwe mu byabo bamaze gutaha.
Mu Mujyi wa Palma urujya n’uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi n’ubucuruzi muri rusange na byo bitangiye kuzura umutwe.
U Rwanda rufite ingabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).