Perezida Kagame yageze i Arusha mu nama ya EAC
Kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, Perezida Kagame yageze i Arusha muri Tanzaniya, aho yitabiriye inama ya 20 y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba baraganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ubukungu, imibereho no guhuza politiki mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba”.
Iyi nama y’umunsi umwe irahuza ba Perezida batandatu b’ibihugu binyamuryango bya EAC, gusa Uburundi bwohereje Visi Perezida Gaston Sindimwo
Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahabwa ubuyobozi bw’ umuryango asimbuye umuyobozi wa Uganda, mu gihe Kenya yo ifata umwanya w’ ubwanditsi mu nama zose z’umuryango.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC iraba ikurikira iheruka yabaye muri 2018 i Kampala, gusa yagiye yimurirwa itariki kubera ko bamwe mu ba Perezida babaga batohereje ababahagararira.
Umuryango w’Uburasirazuba bw’Afurika EAC, washinzwe mu 1976, ukaba ugizwe n’u Burundi, Kenya, Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda.