AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame unayobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yamaze kugera i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Iyi nama iteganyijwe kuba ku munsi w’ejo.

Muri iyi nama, byitezwe ko Perezida Kagame azatanga inshingano zo kuyobora Afurika yunze ubumwe yari amaze umwaka ayobora. Perezida Kagame agomba gusimburwa kuri izi nshingano na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi.

Mu byo Perezida Kagame ashimirwa ku kuba yaraggejeje ku mugabane wa Afurika mu gihe cy’umwaka yari amaze ayobora Afurika yunze ubumwe, harimo isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) agamije ukwigira k’umugabane wa Afurika, ndetse n’isinywa ry’amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, Pasiporo imwe Nyafurika, ikigega cy’amahoro ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Uretse kurekura inshingano zo kuyobora Afurika yunze ubumwe, iyi nama y’uyu muryango izigira hamwe uko ibikorwa by’ubuvuzi byagera ku batuye umugabane wa Afurika wose. Ni inama izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango ikora mu bijyanye n’ubuzima.

Abayobozi batandukanye barimo  Uhuru Kenyatta uyobora igihugu cya Kenya, Minisitiri w’Intebe wa Norway Erna Solberg, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo n’umuherwe Bill Gates bazageza ijambo ku bazitabira iyi nama.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger