Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abayisilamu bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Adha bari mu rugo
Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu umunsi mukuru mwiza w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha, wizihijwe mu gihe Umujyi wa Kigali n’uturere umunani biri muri guma mu rugo y’iminsi 10.
Guverinoma iheruka kwemeza ko guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, abatuye Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro batemerewe kuva mu ngo zabo, hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID-19.
Mu butumwa yanyujijwe kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi yose umunsi mwiza.
Yakomeje ati “Dukomeze kwirinda mu byishimo hamwe n’imiryango n’inshuti zacu, mu gihe dukomeje gufatanya guhangana n’iki cyorezo.”
Byari bimenyerewe ko ku munsi nk’uyu abayisilamu bakoranira muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bagasenga ndetse bagasangira ibyishimo, ariko kuri iyi nshuro ntibyashobotse kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kuri uyu wa Kabiri wari umunsi w’ikiruhuko nk’ibisanzwe.
Kuri Eid al-Adha hibukwa umuhango wakozwe n’umukurambere wa Islam, Ibrahim, ubwo Imana yamuhaga itegeko ryo gutanga umuhungu we Ismael nk’igitambo, nyuma imushumbusha itungo ngo abe ariryo atamba.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, mu butumwa yageneye uyu munsi yavuze ko uyu mugenzo wakomeje kubahirizwa kuva ku gihe cy’Intumwa y’Imana Muhammad, kandi ukazakomeza kubahirizwa kugeza igihe isi izarangirira.
Ati “Ariko ibyo bigomba gukorwa hubahirizwa, hanirindwa ikwirakwiza ry’iki cyorezo cya COVID-19 duhanganye nacyo muri iki gihe.”
Yasabye abayisilamu kwirinda amakosa yose yatuma igitambo cyabo kitemerwa n’Uwiteka cyangwa bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Sheikh Hitimana yavuze ko ubuzima ari igeno abantu bahawe, bityo bakwiye kurushaho kububungabunga bubahiriza amabwiriza agenda ashyirwaho.
Ati “Tugomba gukomera kuri izi ngamba, ndetse n’abo tubonye bazitezukaho cyangwa se batazubahiriza cyangwa bazikerensa, tukagira uruhare rwo kubafasha kugira ngo bazamure imyumvire, kugira ngo turebe ko Imana idufashije iki cyorezo twagitsinda burundu tugasubira mu buzima busanzwe, kandi birashoboka.”
Mu bice bitari muri guma mu rugo, abayisilamu bateraniye mu misigiti yahawe uburenganzira bwo gukora, bubahirije amabwiriza yo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu.
Mu duce turi muri guma mu rugo, umuhango usanzwe wo gutanga inyama z’igitambo wakozwe urubyiruko rw’abakorerabushake ruzisangisha mu ngo abazigenewe
Yanditwe na Didier Maladonna