AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yagenewe igihembo nk’umukuru w’igihugu ushyigikira urwego rw’ubuvuzi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagenewe igihembo cy’umukuru w’igihugu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira gahunda n’ibikorwa bigamije kugeza ubuvuzi kuri bose muri Afurika (Universal Health Coverage Presidential Champion Award).

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, ubwo yakiraga iki gihembo yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho birimo guca burundu bimwe mu byorezo ariko ngo abantu ntibakwirara kuko hakiri ibyo gukora.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 05 Werurwe 2019, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’itangizwa ry’inama mpuzamahanga ku buzima muri Afurika, inama y’iminsi itatu ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa kabiri, ikaba yahuje ibihugu 47 bya Afurika, ikitabirwa n’abantu bagera ku 1500 b’inzobere mu buzima.

Iyi nama ihurije hamwe abakora n’abayobora muri za minisiteri z’ubuzima, impuguke, abarimu, abashakashatsi, urubyiruko n’abandi bagera ku 1500 baturutse mu bihugu bisaga 47 byo muri Afurika n’ahandi.

Iyo nama yibanda ahanini ku ngengo y’imari ibihugu bishyira mu rwego rw’ubuzima n’uburyo icungwa, hagamijwe ko abaturage ba Afurika bagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa Amref Health Africa, Dr. Githinji Gitahi, yabwiye abanyamakuru ko mu bikorwa uwo muryango ugira harimo no gushimira abantu bagira uruhare rufatika muri gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose.

Ati “Twashimiye Nyakubahwa Paul Kagame. Ni igihembo cy’umuntu wabaye indashyikirwa muri gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose (UHC Presidential Champion). Ni mu rwego rwo kumushimira gahunda ze z’imiyoborere no kugira ibye, gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yashimiye Amref Health for Africa ku gaciro uhaye ibikorwa Perezida Kagame akorera abo ayobora,yanasangije abitabiriye iyo nama ibyo u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ubuzima, birimo guca burundu bimwe mu byorezo, gusa ngo abantu ntibakwirara ngo bageze iyo bajya.

Ati “Twaranduye imbasa, uyu munsi abana bacu barakingirwa kugera kuri 93%, abana b’abakobwa babona urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, abagore 91% babyarira kwa muganga.”

Minisitiri Gashumba yongeyeho ko “Abagore 91% babyarira kwa muganga, abana b’abakobwa bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura n’ibindi. Ibyo ariko ntibyatuma twirara ngo twageze iyo tujya, ahubwo tugomba kongera imbaraga kugira ngo iriya mibare y’abana bakingirwa, ababyarira kwa muganga n’ibindi bigere ku 100%”.

Dr Ghitinji Gitahi, umwe mu bayobozi mu muryango nyafurika w’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku buzima (AMREF), avuga ko ibihugu bigomba gushaka amafaranga bikazamura ingengo y’imari ijya mu buzima.

Minisitiri Gashumba yavuze ko abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima barenga 9o%, barimo abakoresha ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bwishingizi abakozi bahabwa n’ibigo bakorera.

Mu bindi Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu kwegereza ubuvuzi abaturage harimo kongera umubare w’ibikorwa remezo birimo ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro yo ku rwego rw’Akagaro (Health Post) n’ibindi.

Iki gihembo yagishyikirijwe mu muhango wo gufungura inama Nyafurika iteraniye i Kigali igamije gusuzuma uko gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose zarushaho kunozwa
Iki gihembo yagishyikirijwe mu muhango wo gufungura inama Nyafurika iteraniye i Kigali igamije gusuzuma uko gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose zarushaho kunozwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger