AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyabirirwa mu masengesho mu masaha y’akazi

Umukuru w’Igihugu ku wa 26 Ukwakira yari yitabiriye  ihuriro ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club Intwararumuri, ryitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere na Sosiyete sivile.

Yasabye buri munyarwanda wese kuba afite umusanzu atanga mu kubaka igihugu ku rwego rwe. Perezida Kagame yavuze ko abagizwe abarinzi b’igihango bagaragaje uko umuntu akwiye kwitwara ariko biturutse ku buryo umuntu yiyubatsemo gufasha abandi.

Umukuru w’igihugu yavuze ibyo umwuga wabihaye Imana ari ukuwurekera ababishinzwe kandi bigakorerwa ahabugenewe mugihe cyacyo.

” Ibyo umwuga w’abihayimana twawurekera abawushinzwe aho bawushinzwe ahubwo tukabaha ubwisanzure. Ariko uwo mwuga ntugere mu nzego za leta ngo usange hari abica akazi. Abemera, abifuza kujya gusenga bakajya kubikorera aho bikorerwa.”

Perezida Kagame yavuze ibi abwira abakozi bafata amasaha yakazi bakayasimbuza amasengesho y’umunsi wose aho gusoza inshingano bahawe zogukemura ibibazo by’abaturage  abibutsa ko buri kintu kigira igihe cyayo n’umwanya wacyo gikorerwamo.

“Imana yaduhaye ibyangombwa bidufasha kuzuza inshingano dufite. Ukwemera nyako ni ukwemerako igikenewe ari ugukoresha ibyo Imana yaduhaye aho guhora dusaba, tugondoza Imana kubyo yaduhaye hashize igihe kinini.”

Mu ijambo rye ryagarutse ahanini kugushima uruhare rw’Abagizwe Abarinzi b’igihango, kubera uruhare rwabo mu gukiza abantu cyangwa ibikorwa bakoze byiza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyateguwe n’Umuryango Unity Club, abantu bane ni bo bagizwe abarinzi b’igihango  ari bo Rugamba Cyprien wari umuhanzi, Hakizimana Célestin, Musenyeri wa Diyozezi ya Gikongoro, Mukandanga Dorothée wari umuyobozi w’ishuri ry’ababyaza rya Kabgayi “Ecole des Sciences infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside n’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside AERG.

“Aba batweretse, muri bo, mu mibereho yabo, hari uburyo biyubatsemo byatumye bakora kiriya gikorwa cyabaturutseho ariko kitabagarukiyeho: Guha agaciro buri muntu, ndetse no kwitanga witangira mugenzi wawe.”

“Kuba Umunyarwanda birimo iki? Biduha iki? Dore icyo nzana, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango Nyarwanda. Niba ntacyo, ubwo nawe uri ntacyo”

Umukuru w’igihugu yasabye Abanyarwanda guhora biyubakamo “NdiUmunyarwanda” kuko ari wo musingi w’icyo Abanyarwanda ari bo nk’abantu n’igihugu cyabo.

Perezida Kagame yasabye abakozi kugira gahunda buri kintu kikagira igihe cyacyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger