AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagaragaje ko gukorera inkingo muri Afurika ari ntambwe nziza ku mugabane

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyarangiye, abafatanyabikorwa bari muri gahunda yo gukorera inkingo ku Mugabane wa Afurika batigeze birara kuko urugendo rukomeje.

Ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika, Perezida Kagame yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena mu 2024, mu Nama yabereye i Paris mu Bufaransa.

Ni Inama yari igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’.

Yateguwe n’Ihuriro rifasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo (GAVI Alliance) ndetse n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC.

Intego y’iyi gahunda ni ugukusanya miliyari 1$ mu gihe cy’imyaka 10. Aya mafaranga azakoreshwa mu bijyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri Afurika mu buryo burambye.

Uretse Perezida Kagame, umuhango wo gutangiza iyi gahunda witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz n’umugore wa Perezida Biden, Dr Jill Biden bo bitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye gushimangira ko ku Isi hari ubusumbane, bugera no mu by’ubuvuzi.

Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw’abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y’ibijyanye n’ubusumbane hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n’ingaruka, ariko kubona inkingo n’ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n’ubusumbane.”

Yakomeje agaragaza ko ubu busumbane ari bwo bwatumye Afurika yicara hamwe isanga umuti urambye ari ugutangiza gahunda yo gukorera inkingo kuri uyu Mugabane.

Perezida Kagame yashimye ko nyuma yo kurangira kw’iki cyorezo abantu batigeze birara ngo bahagarike iyi gahunda.

Ati “Ubwo icyorezo cyarangiraga byari byoroshye cyane kwibagirwa uyu muhigo, ibintu bigakomeza uko bisanzwe, ku bw’ibyo ndashaka gushimira u Bufaransa, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na GAVI ku bwo gutegura iyi Nama n’ibikorwa bizayikurikira.”

Yifashishije urugero rw’u Rwanda, Perezida Kagame, yagaragaje ko hari ibimaze gukorwa muri iyi gahunda kuko mu Ukuboza umwaka ushize ikigo BioNTech cyo mu Budage cyafunguye igice cya mbere kizaba kigize uruganda rwacyo ruzakorera inkingo mu Rwanda.

Yashimangiye ko iyi ari intambwe yo kwishimira cyane ko usanga Abanyafurika bari imbere mu bikorwa byose bya BioNTech mu Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mushinga n’indi iri gutegurwa, itazibanda gukora inkingo zisanzweho, ahubwo izashyira imbaraga mu nkingo nshya kandi zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Ati “Intego y’ibanze y’ubu bufatanye ntabwo ari ugukora inkingo ziri gukoreshwa ubu muri Afurika, ibyo birimo inyungu ariko ntabwo bigira icyo bihindura kinini mu bijyanye no kugera kuri bose ndetse na serivisi z’ubuvuzi. Intego yagutse dukwiriye guhanga amaso ni ugukora inkingo n’imiti bishya byibanda ku byorezo by’Abanyafurika kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge bw’ubukorano ari ryo rikwiriye gukoreshwa muri iyi gahunda.

Ati “Izi nkingo n’imiti bikwiriye kuvumburwa, kunozwa no gukorerwa muri Afurika mu buryo buhendutse kandi mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu ku Isi.”

Yashimye iyi gahunda ya ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA) kandi yizeza ko u Rwanda ruzayitera inkunga.

Iyi gahunda itangijwe mu gihe imibare igaragaza ko Afurika buri mwaka ikenera inkingo zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe ikora gusa izingana na 0,2%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger